IMANA NISINGIZWE MU IJURU
Imana, Imana, Imana nisingizwe mu ijuru. No mu nsi abantu ikunda bahorane amahoro.
R/ Turakurata (turakurata), turagushima (turagushima), turagusenga (turagusenga), turagusingiza (turagusingiza), turagushimira ikuzo ryawe ryinshi (2).
1.Mana mutegeka Mwami w‟ijuru, Mana Data Dawe ushobora byose.
2.Nawe Nyagasani Mwana w‟ikinege, Ntama w‟Imana, Mwana w‟Imana.
3.Wowe ukiza ibyaha, tubabarire, tubabarie ibyaha byacu, wakire aya masengesho.
4.Wicaye iburyo bwa Data tubabarire, ni wowe gusa utunganye, Mwami wenyine.
5.Wowe usumba byose Yezu Kristu, hamwe na Data na Roho Mutagatifu. Amen











