YEZU KRISTU MUKIZA WACU
R/ Yezu Kristu Mukiza wacu, utura mu
Ukaristiya, ni ho utwereka ubuntu bwawe, ngo tuze kugusingiza, wanze y’uko tuzagutinya niko kuza hafi yacu. Twiringiye gufashwa nawe, wemeye kuturengera.
1.Igihe wendaga kwitanga, waduhaye Ukarisitiya, ni yo waraze abana bawe, ngo twoye gutandukana. Wemeye kudutunga iteka, natwe reka tugukunde, nidushaka kubana nawe, twirinde ingeso mbi zose (2).
2.Maze mu gisa n‟Umugati, no mugisa na Divayi, nibyo wemeye kwihishamo. Ariko uba urimo rwose, ni wowe wabitubwiye, twese uduhe kukwemera. Uri Imana n‟Umwami wacu, tureke gushidikanya (2).
3.Uburyo wadukunze Yezu, ntibugira urugero, wemeye kwifatanya natwe, ukaduha ibyiza byose. None dukomeze gusaba, udukize amashitani. Gumiriza kudukomeza, uzatugeze mu ijuru (2).
4.Ibyiza yezu yaduhaye nidushaka kubibona, tubanze twitegure neza, tureke kugira icyaha, umuhabwa afite icyaha aba agize nabi rwose. Mucyo natwe tumwitegure, twoye kumera nka Yuda (2).
5.Bakristu mwubaha Yezu, akunda cyane abana be, nimwingingire abatamuzi nab o bamumenye nkatwe. Yezu ni wowe tuganyira, uzaduhe kujyana nab o. ubemeze bazakire, mu ijuru kugusingiza (2).











