NI WOWE BUGINGO BUDASHIRA 

R/ Ni wowe bugingo budashira, Yezu Kristu rumuri rw’imitima, twiyegereze, tugire nkawe, uduture Imana yakuduhaye.

1.Urukundo nyarukundo turubona iwawe, amahoro n‟ibyishimo ni wowe, ukuri n‟ubutabera ni ibyawe.

2.Ni iki cyaruta kwitanga ugira abo ukunda, nk‟uko waducunguje umusaraba, duhe kuba intwari nkawe mu rukundo.

3.Komeza utugire abawe mu rugendo rwacu, komeza ubucuti bwacu tukwizere, tuguture ibyo dukunda n‟ibiturushya.

4.Tugutuye abadukunda, tugutuye ibyiza, n‟imirimo y‟amajyambere nyayo, ibikorwa byacu bibe inzira ikugana.

5.Ubuzima ku isi yacu ni intambara ityaye, oroshya imitima yacu tugusenge, duhe umwete n‟umuhate mu nzira ikugana.

6.Urubyiruko rw‟i Rwanda rusonzeye ibyiza, ha umugisha abato bose bagusenge, ubatoremo abatoza mu rukundo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here