AKIRA DAWE (#)
Chorus : Akira Dawe akira, akira Dawe akira , amaturo tuguturiye, kugushimira ibyiza uduha, bitunga umubiri na Roho zacu , tukabona kugusingiza Dawe akira.
1,Akira ituro ngutuye Dawe rivuye mu maboko y’umunyabyaha , Akira
- Akira ibyiza wampaye byose , kandi unyongerere uko-ubishaka, Akira
- Ibyo wampaye ndabigutuye , kandi numpamagara nzabisiga, Akira
- Ubuzima bwanjye ni-ubwawe Dawe , niba ubishak-umpamagare, Akira
- Kubana na we biruta byose, ubwo nzaza iwawe uzanyakire, Akira
6. Akira Dawe-Isengesho ryanjye , kandi unyakire uko ndi kose, Akira











